Print

Goma: Abanyekongo barigaragambya uyu munsi batwika ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2022 Yasuwe: 4123

Abanyekongo batuye I Goma batangaje ko uyu munsi bateganya gukora indi myigaragambyo iraba ari rurangiza aho biyemeje gutwika ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda.

Mu iibaruwa bandikiye umuyobozi wa Polisi wa Goma,bavuze ko uyu munsi tariki ya 20 Kamena 2022,barakoresha uburenganzira bahabwa n’amategeko bwo kwigaragambya batwika ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kurwamagana ko rukorana na M23.

Iyi baruwa igira iti "....Turifuza gukangurira abaturage gushoza intambara y’ubukungu ku Rwanda.Iki gikorwa kigamije gushyigikira ingabo za FARDC iri kurwana na M23 ishyigikiwe n’u Rwanda.

Turifuza ko muri iki gikorwa dutangiza intambara y’bukungu ku Rwanda.Kubera ko Ubukungu bw’igihugu cya Paul Kagame bwari bumeze nabi,yashatse kuganira natwe dufite intege nke."

Aba bakomeje bavuga ko ingingo ya 23 yo mu Itegekonshinga ryabo yo kuwa 18 Ukwakira 2006 ibemerera gutanga ibitekerezo no kwigaragambya,barayikoresha "batwika ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda" kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Kamena kuri stade de l’Unite ya Komini Karisimbi.ibi ngo barabikora mu rwego rwo kubwira abakongomani ko nta mubano mu by’ubukungu bakwiriye kugira n’u Rwanda.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma, habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC.

Abigaragambya bageze n’aho bashaka kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda ibabuza kwinjira, gusa irabareka bakomeza kwigaragambiriza hakurya muri Congo. Bateraga amabuye mu Rwanda, gusa inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizagira icyo zibatwara.

Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira mu majwi u Rwanda irushinja ko ari rwo ruri inyuma y’umutwe wa M23, ndetse ko rwawufashije kwigarurira Umujyi wa Bunagana. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, rukavuga ko nta sano n’imwe rufitanye n’uyu mutwe.

Ku rundi ruhande, uyu mutwe na wo uherutse gutangaza ko nta bufasha na buto uhabwa n’u Rwanda yewe ko n’imbunda n’amasasu ukoresha, bimwe ubigura n’abasirikare ba FARDC, izindi ko ari izo wahishe kera ubwo wahungaga.

Ibikorwa by’ubushotoranyi bya RDC ku Rwanda bimaze kumenyerwa, aho muri iyi minsi abavuga Ikinyarwanda bibasiwe cyane. Bose bashinjwa kuba bafitanye isano n’u Rwanda, aho bafatwa bakagirirwa nabi, imitungo yabo igasahurwa.