Print

Ibitotsi byatumye Sadate wayoboye Rayon Sports akora impanuka Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2022 Yasuwe: 2939

Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yahishuye ko yakoze impanuka Imana igakinga akaboko, ni nyuma yo gufatwa n’ibitotsi atwaye imodoka ikarenga umuhanda.

Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ubwo uyu mugabo yari atashye avuye gutegura imwe mu mihanda izakoreshwa mu gihe cya CHOGM2022.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yarimo ataha mu masaha ya saa cyenda z’ijoro, ni uko agatotsi karamufata yikanga yarenze umuhanda gusa ntiyagira icyo aba.

Ati “Mu ijoro ryacyeye ahagana saa cyenda n’igice ubwo nari mvuye mu mirimo yo gutegura imihanda izakoreshwa nka déviation mu gihe cy’Inama ya #CHOGM2022, agatotsi kantwaye imodoka nari ntwaye irenga umuhanda gusa meze neza, nshimiye umugabo witwa Shema Joshua wanyitayeho akanamfasha.

Uyu mugabo tutari tuziranye n’abo bari kumwe banyeretse ko tugifite abantu bafite ubumuntu, njyewe n’Umuryango wanjye turamushimiye cyane n’uwaba amuzi amudushimirire kuko n’Imfura cyane. Ntacyo nabaye kandi n’imodoka nayo ntabwo yangiritse cyane tuvuye kuyikura ahabereye ikibazo.”

Abakurikira Sadate kuri Twitter bamwihanganishije ariko bamugira inama y’uko mu gihe yumvise atameze neza ko yajya yirinda gutwara imodoka.