Print

Ububirigi buratanga ku mugaragaro ibisigazwa bya Lumumba

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 20 June 2022 Yasuwe: 556

Kuri uyu wa mbere, nibwo biteganijwe ko umuryango w’uwahoze ari minisiteri w’intebe muri Congo, Patrice-Emery Lumumba uhabwa ibisiga by’umubiri we ku mugaragaro mu mugi wa Bruxelles.

N’ibirori biteganijwe ko byitabirwa n’umuyobozi w’ubutegetsi bwa Congo Jean-Michel Sama Lukonde.

Ibi bisigazwa bigizwe n’iryinnyo ry’uyu wahoze ari minisiteri w’intebe wa Congo Kinshasa wiciwe mu maso y’abanya berijike bakoronezaga Congo.

Umuryango wa Patrice Lumumba urakirwa mu biro by’umwami w’ububirigi na nyiri ubwite , umwami Philippe.

Nyuma yo guhabwa ibyo bisigazwa bizahita byerekezwa mu mugi wa Lumumb witwa Lumumbaville Onalua uherereye mu ntara ya Sankuru.

Ambasaderi wa Congo mu bubirigi , Christian Ndongala,yavuze ko kugarura ibice by’umubiri bya Patrice-Emery Lumumba ari ikimenyetso kiza kigiye kubagarurira umwuka mwiza no kongera kwiyunga n’amateka y’abakurambere bategura ejo hazaza heza h’igihugu.