Print

Rayon Sports yatandukanye n’abatoza bayo bo muri Portugal iri kuganira n’umutoza ukomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2022 Yasuwe: 2113

Uwari Umutoza wa Rayon Sports Jorge Paixão Santos n’umwungiriza we Pedro Miguel,batandukanye na Rayon ndetse basubiye iwabo muri Portugal,kuko batongerewe amasezerano.

Amakuru aravuga ko aba bagabo bombi buriye indege saa tatu z’ijoro ryo kuri iki cyumweru basubira iwabo muri Portugal.

Bari basinye amezi 6 muri Gashyantare 2022 ariko intego bari bahawe zo gutwara igikombe kimwe muri 2 byakiniwe mu Rwanda uyu mwaka yarabananiye.

Bwana Paixão byari byitezwe ko ashobora gutwara igikombe cy’Amahoro ariko ntibyamukundiye kuko yasezerewe muri 1/2 cy’irangiza na APR FC ku bitego 2-1 mu mikino yombi.

Rayon Sports yabaye iya 4 muri shampiyona n’amanota 48, cyane ko uyu mutoza atigeze yitwara neza muri imwe mu mikino akenshi kuko yaruhutsaga abakinnyi kugira ngo ategure igikombe cy’Amahoro.

Uyu wari Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos yatoje imikino 20,atsinda 8,atsindwa 3,anganya 9.Impuzandengo ye ni 58%.Imikino yatsinzwe n’uwa APR FC, Kiyovu Sports na Mukura VS.

Rayon Sports ikomeje kuvugwa cyane ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi gusa amakuru ari kuvuga ko ishaka umutoza wa Kiyovu Sports,Haringingo Francis Christian kugira ngo asimbure uyu munya Portugal bitakunze.

Haringingo wafashije Kiyovu Sports kurangiza ku mwanya wa 2,amakuru aravuga ko amasezerano ye yarangiye ndetse Mvukiyehe Juvenal ari kurwana no kuyongera kugira ngo Rayon Sports itamutwara.

Biravugwa ko Rayon Sports yamaze kwanzura ko umutoza uzasimbura uyu munya Portugal bibakundiye ari Haringingo Francis, ariko Haringingo ubwe ntabwo aremeranya na Rayon Sports bagiranye ibiganiro kuri iki cyumweru ikamumenyesha ko imukeneye.

Uyu murundi wari waratakarijwe icyizere nyuma yo gutandukana na Police FC yitwaye nabi,yafashije Kiyovu Sports kuba ikipe ikomeye ndetse nuko atahiriwe n’imikino imwe n’imwe yari gutwara shampiyona cyane ko yatsinze APR FC na Rayon Sports bari bahanganye.


Haringingo ashobora kugirwa umutoza wa Rayon Sports agasimbura Paixão