Print

Perezida w’u Burundi n’uwa Uganda bitabiriye inama yiga ku bibazo bya RDC i Nairobi

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 20 June 2022 Yasuwe: 1712

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na mugenzi we wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu ba EAC iteganyijwe kuri uyu wa Mbere i Nairobi, aho igomba kwiga ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC.

Iyi nama ibaye mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC utifashe neza. U Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23 mu bitero uri kugaba kuri Congo mu gihe rwo rutahwemye kugaragaza ko nta bufasha ruri gutanga.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yahamagaje inama y’abakuru b’ibihugu bagize uyu muryango kugira ngo yige kuri iki kibazo.

Abayinyujije ku rukuta rwe rwa Tweeter, Perezida Museveni wa Uganda yanditse ko ageze muri Kenya kwitabira ku ncuro ya gatatu inama ya EAC

I have arrived in Nairobi, Kenya for the 3rd East African Community (EAC) Heads of State Conclave on the peace and security situation in the Democratic Republic of Congo (DRC). pic.twitter.com/3XNXcGcejB

— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) June 20, 2022

Perezida Ndayishimiye aherutse gutangaza ko igihugu cye kizatanga ingabo zo guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri RDC
Mu bamaze kugera i Nairobi, harimo Félix Tshisekedi wa RDC waraye agezeyo.

Iyi nama ibaye mu gihe Kenyatta yari aherutse kwemeza ko Ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye z’uyu muryango, zoherezwa mu Burasirazuba bwa Congo guhangana n’imitwe y’iterabwoba ibarizwayo.