Print

MONUSCO yarashweho ibisasu 6 bikomeye hatungwa agatoki M23

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2022 Yasuwe: 2835

Umutwe w’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, MONUSCO watangaje ko ibirindiro byawe byarashweho ibisasu bya mortier n’inyeshyamba za M23.

MONUSCO yavuga ko kuri iki Cyumweru ingabo zayo ziri ahitwa Shangi muri Kivu ya Ruguru zarashweho ibisasu bitandatu by’imbunda za mortiers.

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ikuriye ziriya ngabo, Madamu Bintou Keita,yashinje inyeshyamba za M23 kuba ari zo zarashe biriya bisasu.

MONUSCO ivuga ko izakoresha uburyo bwose mu kurinda abturage b’abasivile, no guha imfashanyo abaturage bavuye mu byabo.

Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo zivuga zikomeje gushyigikira ibikorwa by’imbere mu gihugu n’iby’Akarere ka Africa y’Iburasirazuba bigamije kugarura amahoro muri Congo, harimo n’inzira y’ibiganiro bibera Nairobi.

Ibi byose MONUSCO yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri iki cyumweru,gusa ntiyatangaje niba hari abasirikare bayo byahitanye.