Print

FLN yavuze ku gitero yashinjwe gukora ku modoka itwara abagenzi i Nyamagabe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2022 Yasuwe: 4378

Umutwe w’Iterabwobwa wa FLN wahakanye igitero wagabye ku modoka itwara abagenzi mu mpera z’icyumweru gishize, kigahitana abantu babiri barimo umushoferi n’umugenzi cyabereye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 ahagana saa munani,abagizi ba nabi barashe ku modoka itwara abagezi ya RITCO yajyaga i Rusizi igeze Kitabi muri Nyamagabe, bica umushoferi ndetse n’umugenzi umwe.

Nyuma y’iki gitero, Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko abagizi ba nabi bakoze iki gikorwa bakekwa kuba ari abo mu mutwe w’Inyashyamba wa FLN baturutse hakurya y’umupaka.

Uyu mutwe wa FLN wasohoye itangazo witakana ko atari wo wakoze iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyahitanye abanyarwanda babiri.

Iri tangazo ryasohowe mu majwi, rigira riti “Icya mbere, tubabajwe n’ubwo bwicanyi kandi turahakana twivuye inyuma ibivugwa muri iryo tangazo ribeshya ko ari FLN yagabye icyo gitero kuko birazwi neza ko ntaziri mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2018.”

Uyu mutwe uvuga ko utarwana n’abaturage ahubwo ko ugaba ibitero ku ngabo z’u Rwanda ndetse ko icyo gitero cyabazwa ingabo z’u Rwanda kuko arizo zirinda uwo muhanda.

Iri tangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi wungirije wa FLN, Sous Lieutenant Irambona Steven, bivugwa ko ryanditswe tariki 19 Kamena 2022.

Umutwe wa FLN wagiye ugaba ibitero bitandukanye mu Rwanda ndetse wica inzirakarengane zitandukanye ndetse bamwe basigarana ubumuga bwa burundu.