Print

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yegurijwe rimwe n’ushinzwe amarushanwa [YAVUGURUWE]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2022 Yasuwe: 1978

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart ,yahagaritswe kuri izo nshingano kubera amakosa yakoze mu nshingano ze.Ni umwanya yari amazeho iminsi 165 gusa.

FERWAFA yavuze ko yahagaritse uyu mugabo mu butumwa yanyujije kuri Twitter,aho yemeje ko byaturutse mu kunanirwa gusubiza bimwe mu byo yakoze byari mu nshingano ze.

Komiseri mu by’amategeko Madamu Delphine Uwanyiligira araba asigaranye izi nshingano by’agateganyo.

Amakuru aravuga ko uyu mugabo ashobora kuba yazize amakosa atandukanye yakoze kuva ageze muri FERWAFA, arimo gusinyana amasezerano n’uruganda rwa MASITA, yo kwambika amakipe y’Igihugu kandi atabifitiye ububasha.

Hari kandi n’ikibazo cya Rwamagana City FC yari yasezerewe mu mikino ya ¼ cy’Icyiciro cya Kabiri irengana ikongera kugaruka n’ibindi bitavuzwe.

Muhire Henry yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Flash FM mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino hagati ya 2006 na 2011.

Yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa ku wa 6 Mutarama 2022 nyuma yo gutsinda ikizamini yahuriyemo n’abandi batanu.

Kuri ubu afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubumenyi bwa Muntu n’Iterambere (Arts in Population Studies and Development) yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhinde.

FERWAFA yirukanye nta nteguza kandi Nizeyimana Félix wari Umukozi ushinzwe amarushanwa, kubera ikosa rikomeye ryo guhindura ibyavuye ku mukino wa Rwamagana City FC na Nyagatare FC asaba umusifuzi Tuyisenge Javan gukora indi raporo (mu kirego cya AS Muhanga).

Ibaruwa imusezerera ivuga ko ari we wahimbye raporo iha ikarita umukinnyi wa Rwamagana FC.