Print

Inama y’abaperezida ba EAC yiga ku kibazo cya RDC yitabiriwe bishimishije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2022 Yasuwe: 2996

Aba Perezida ba EAC bahuriye mu Nama i Nairobi mu kwiga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC aho Perezida Umwe gusa ariwe utabonetse akaba ari Madamu Samia Suluhu uyobora Tanzania.

Iyi nama yitabiriwe cyane kuko mu ba Perezida 7 iri kuvuga ku mutekano mu Burasirazuba bwa Kongo. Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yahagarariwe na Ambasaderi w’igihugu cye muri Kenya, John Stephen Simbachawene.

Perezida Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Kongo Kinshasa bari muri iyi nama nubwo ibi bihugu byombi bitari kurebana neza.

Ibiro bya Perezida Uhuru Kenyatta byatangaje ko yakiriye ba Perezida Yoweri Museveni (Uganda), Paul Kagame (u Rwanda), Evariste Ndayishimiye (u Burundi), Salva Kiir Mayardit ( wa Sudan y’Epfo) na Felix Tshisekedi (DR Congo) mu nama y’abakuru b’ibihugu yatangiye imirimo yayo.

Iyi nama yatumijwe na Kenyatta uyobora EAC,igiye kwiga uko ingabo z’umutwe w’aka karere zigomba koherezwa mu Burasirazuba bwa Congo zikarwanya imitwe y’iterabwoba ihabarizwa.

Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter,yagize ati "Ibibazo byibasiye akarere nk’ibibazo bya Congo bikeneye gukemurirwa hamwe kw’abanyamuryango bose bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Iburasirazuba. Tugomba kwimakaza gukorera hamwe kuko aba bantu barababaye cyane."

Inama iraba mu gihe umwuka ari mubi cyane hagati ya DR.Congo n’u Rwanda, aho amatangazo y’abayobozi b’iki gihugu ashinja u Rwanda kuba rushyigikiye inyeshyamba za M23.

U Rwanda ruheruka kwemera ko ruzatanga umusanzu warwo, rukohereza ingabo muri RDC gusa yo yarabyanze, ivuga ko idashaka ko mu ngabo zizajya ku butaka bwayo haba harimo n’iz’u Rwanda kuko ngo arirwo rwateje ibibazo.