Print

Byinshi utamenye k’ubuzima bw’umukinnyi wa Filme wamamaye nka JACKIE CHAN

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 20 June 2022 Yasuwe: 1790

Jackie Chan Yavutse ku itariki 7 mu kwezi kwa 4 mu 1954 ubu akaba afite imyaka 68.

Yakunzwe cyane mu ma filme atandunye nka karate kid aho yarari kumwe na Jarden smith umuhungu w’umukinnyi wa film ukomeye muri America Will Smith, changai express, spy next door, Project A ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye zakunzwe n’abatari bake.

Ni umukinnyi waranzwe n’udukoryo twinshi muri film ndetse anakundwa n’’ingeri zose.

Jackie Chan ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane kubera gukina film zisekeje ndetse agakora ibintu bikomeye nko gusimbuka kuri etage, gusimbuka imodoka iri kugenda, ndetse n’ibindi byinshi.

Nubwo ibyo byose yabikoraga yanabikomerekeragamo bikomeye ndetse akanajyanwa mu bitaro.

Mu 1986 Jackie Chan ubwo yakinaga muri filme yitwa Armor of God yavuye mu giti maze akubita umutwe ku rutare, akomereka mu buryo bukomeye byanamuviriyemo gushyirwamo icyuma gihoraho, gifite ubunini bungana na kimwe cya kane cyagahanga ke.

Rimwe na rimwe Jackie Chan ajya atumira abantu barimo abafatanyabikorwa be akerekana icyo gikomere kibasha kwinjiramo intoki abinyujije mu biganiro akorera ku ma Televiziyo atandukanye.

Ikinyamakuru Mental Floss Jack Chan ababyeyi be bamusize i Hong Kong afite imyaka irindwi gusa ubwo bari Bahunze ubutegetsi bw’Abakomunisiti batura muri Ositaraliya, bakorera Ambasade y’Abanyamerika.

Jackie Chan yakuze aba mu kigo cyacumbikiraga abanyeshuri cy’ibanze ku buhanzi. Gusa mu myaka yashize Jackie Chan yavumbuye byinshi ku babyeyi be birimo ko Se, Fang Daolang, yagize uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi butemewe kandi bikekwa ko yari intasi y’igihugu; nyina umubyara akaba yarigeze gufatwa azira kwinjiza magendu kandi yari afitanye isano n’isi ya Shanghai.

Kugeza ubu Jackie Chan ari mu byamamare byakunzwe cyane ku isi aho yagiye atumirwa mu marushanwa menshi atandukanye ndetse amenshi akayabonamo ibihembo nka American Choreography Awards yabaye mu mwaka wa 2002, ASEAN International Film Festival and Awards yabaye mu mwaka wa 2015 ndetse nizindi nyinshi.