Print

Abagize inama nyobozi yaguye mu Umuryango PAM bahagurukiye kwigisha ubunyafurika

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 20 June 2022 Yasuwe: 225

Umuryango uharanira ubwigenge n’iterambere ry’afurika ishami ry’u Rwanda PAM (Pan-African Movement mu Rwanda), biyemeje guhagurukira ubukangurambaga bugamije kwigisha ubunyafurika.

Bitandukanye n’ibisanzwe, kuri iyi ncuro ngo bazibanda mu mashuri mato naza kaminuza hagamijwe gukururira urubyiruko imyumvire yo kwigira no kwiremamo ikizere cy’ubushobozi nk’abanyafurika.

Ikigamijwe ngo n’ukubaka afurika ishingiye ku myitwarire n’imyumvire y’abakurambere, aho gushyira hamwe no kwiyubaka yari intego iranga ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Ibi bizafasha kurandura imitekerereze ishingiye ku bukoroni yatumye kuri ubu umubare munini w’abanyafurika udaha agaciro iby’iwabo no guharanira kubyubakiraho aho kumva ko ibyahandi aribyo bifite umumaro.

Marie Therese Uwubutatu umunyamabanga mukuru wa PAM yahamagariye abawugize gukomeza urugamba rwo kurwanya ubukoroni no kwiha inshingano zihoraho zo kwigisha abaturage mu ngeri zose kandi mu buryo buhoraho.

Yagize ati”ni byiza ko buri munyamuryango wa PAM ahagurukira kwigisha ubunyafurika mu buryo buhoraho, kandi tugafatanya kumakaza umuco wacu duhereye hasi. N’ukuvuga mu mashuri abanza,ayisumbuye na za kaminuza kugira ngo twizere ko hari intambwe iri guterwa mu guhindura imyumvire ku banyafurika bose muri rusange.”

Pam ni Umuryango watangijwe mu Rwanda ku itariki 8 Kanama 2015. Umuyobozi mukuru wawo akaba ari Musoni Protais.