Print

Urukundo hagati ya Miss Naomie n’umusore yihebeye rugeze aharyoshye(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 20 June 2022 Yasuwe: 5005

Michael Tesfay umukunzi wa Naomie abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram bwa mbere yashyizeho amafoto ari kumwe na Naomie byongera kuvugisha benshi bitewe nuko ari inshuro ya mbere yari yeruye akagaragaza ifoto bari kumwe.

Ni amafoto yashyizeho maze yandikaho ’ETRW’ byatumye benshi batekereza ko yaba akomoka muri Ethiopia cyane mu makuru yagiye atangazwa hatigeze havugwa Igihugu yaba akomokamo.

View this post on Instagram

A post shared by Michael Tesfay (@prophetic__)

Aya mafoto kandi kubera kuyabona kuri konti y’uyu musore byabaye nk’ibikuraho urujijo cyane ko abantu benshi bibazaga impamvu batarabona uyu musore yigaragaza ari kumwe na Naomie mu gihe Naomie we akunda gusangiza amafoto abakunzi be amugaragaza ari kumwe n’uyu musore bigatuma bamwe bibaza ko umukobwa ariwe waba afitiye amarangamutima umusore gusa.

Aba bombi bakunze kugaragara bari kumwe ahantu henshi hatandukanye haba mu birori, bagiye gusangira, ndetse n’ahandi henshi baherutse no kugaragara bajyanye gusenga bari kumwe n’abavandimwe ba Naomie bigaragara ko yamaze guhabwa ikaze mu Muryango.