Print

Perezida Museveni agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga 5 atahagera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2022 Yasuwe: 2909

Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda,agiye kongera gusura u Rwanda nyuma y’imyaka hafi itanu atagera ku butaka bw’u Rwanda kubera agatotsi kaje mu mubano w’ibihugu byombi.

Muri iki Cyumweru,Perezida Museveni ategerejwe mu murwa mukuru w’u Rwanda,Kigali,aho azitabira inama y’abayobozi ba Commonwealth, CHOGM, 2022.

Ibinyamakuru byegereye Leta ya Uganda bivuga ko ibiro bya Perezida Museveni byamaze kohereza i Kigali abaza gutegura urugendo rwe.

Perezida Museveni yaherukaga mu Rwanda mw’irahira rya Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2017.

Perezida Kagame nawe yaherukaga muri Uganda yitabiriye isabukuru y’imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka.

Amashusho yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Perezida Museveni icyo gihe,yagaragaje Perezida Kagame agera ku biro by’umukuru w’igihugu cya Uganda, akakirwa na Perezida Museveni n’abarimo umufasha we Janet Museveni.

Hakurikiyeho ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi, bisoza Perezida Kagame asinya mu gitabo cy’abashyitsi mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Uganda.

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano mu Karere, amahoro n’ubufatanye.

Perezida Museveni yanditse kuri Twitter icyo gihe ko ahaye ikaze Perezida Kagame muri Uganda wahaherukaga tariki 25 Werurwe 2018 ubwo yaganiraga na Perezida Museveni ku bibazo by’umubano mubi wari umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.