Ni ifoto yagaragaye kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Kamena 2022, abakoresha imbugankoranyambaga bose wasangaga bayihererekanya bigaragara ko yatangaje benshi ndetse n’uwayibonaga wese yayirangariraga.
I Kigali mu bice bitandukanye, uretse kubona ibyapa bimanitse ahantu henshi bigaragaza ko iyi nama irimo, n’isuku ndetse n’ubwiza bwa bimwe mu bidukikije biri muri uyu Mujyi, buri wese arabibona agahita abona ko hari ikidasanzwe kiri kubera muri uyu murwa mukuru w’u Rwanda.
Bamwe mu babonye ifoto y’uyu mu motari bose bishimiye uburyo yabitekerejeho bahamya ko ari Moto isa neza buri wese yakwifuza kugendaho.