Print

Babuwa Samson yasubiye muri Sunrise FC yamuhinduriye ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2022 Yasuwe: 465

Rutahizamu w’umunya-Nigeria Babuwa Samson yasinye amasezerano y’imyaka 2,muri Sunrise FC iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma yo kuyivamo imugize igihangange bidasanzwe.

Nubwo benshi batekerezaga ko uyu musore wakinaga muri Angola azerekeza mu makipe y’ibigugu mu Rwanda anabarizwa mu mujyi wa Kigali,Babuwa yahisemo gusubira mu ikipe yamugize icyamamare ya Sunrise FC.

Imyaka yari ibaye ibiri uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko, avuye muri Sunrise FC yamazemo imyaka 2 ariko ayubakiramo izina bidasanzwe.

Mu mwaka w’imikino 2020-21 nibwo Babuwa Samson yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe, ngo afashe iyi kipe kubona igikombe cya shampiyona.

Babuwa ntiyahiriwe n’ubuzima bwo mu ikipe yUrucaca kuko yavuzweho kutumvikana n’abatoza n’imvune za hato na hato,byatumye ava muri iyi kipe ayikiniye imikino 5 atsindamo ibitego 3 yerekeza muri Bravos do Maquis yo muri Angola.

Ubwo yaherukaga muri Sunrise, Babuwa yari yatsinze ibitego 15 muri shampiyona ya 2020-21,ari nabyo byatumye Kiyovu Sports imurambagiza imugura akayabo.

Babuwa aheruka kubwira Radio Rwanda ko ikibazo cy’ubushobozi bw’iyi kipe yo muri Angola ndetse no kuba iki gihugu kigira imijyi ihenze kuyibamo aribyo byatumye yigarukira mu Rwanda aho afite umugore n’umwana.