Print

Ibyo wamenya ku ngabo za EAC zigiye koherezwa muri RDC guhashya imitwe irimo na M23

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2022 Yasuwe: 2219

Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bemeje ishyirwaho ry’Ingabo zihuriweho n’uyu muryango zizoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gutanga umusanzu mu guhashya burundu imitwe yitwaje intwaro.

Uyu mwanzuro wibanzweho cyane muri iyi nama yihariye yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 7,I Nairobi muri Kenya ku wa Mbere taliki ya 20 Kamena 2022.

Iyo nama idasanzwe yitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo. Ni mu gihe Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, we yahagarariwe n’Ambasaderi w’icyo muri Kenya John Stephen Simbachawene.

Abakuru b’Ibihugu bemeje imyanzuro y’Abagaba b’Ingabo z’ibihugu yari yabanje ndetse banasaba ko ihita ishyirwa mu bikorwa ariko banasaba ko Ingabo z’Akarere zizakorana bya hafi n’Igisirikare cya RDC (FARDC) mu gushyira mu ngiro inshingano zo kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibiro bya Perezida Uhuru Kenyatta byatangaje ko aba bakuru b’ibihugu bemeje ko ingabo zo mu bihugu bigize EAC zigomba gukorana bya hafi mu rugendo rwo kwambura intwaro inyeshyamba no kuzisubiza mu buzima busanzwe.

Ingabo za EAC zizaba zigengwa n’Amasezerano y’Amahoro n’Umutekano akubiye mu ngingo ya 124 ivuga ku mahoro n’umutekano by’Akarere ndetse n’iya 125 ivuga ku bufatanye bw’Akarere mu bya Gisirikare.

Iri tangazo ryashyizwe hanze na Kenya ntiryavuze ariko niba abasirikare b’u Rwanda bazaba bari muri izo ngabo z’akarere. Ariko leta ya RDC yamye ivuga ko itazemera ko u Rwanda rugiramo ingabo.

Ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter, perezidansi ya Kongo yavuze ko izi ngabo zizaba ziyobowe na Kenya kandi zigiye gutangira koherezwa ku rugamba mu byumweru biri imbere. Perezidanse ya Kongo ivuga kandi ko nta basirikare b’u Rwanda bazaba barimo.

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bemeje ibikorwa by’izo ngabo mu gihe mu cyumweru gishize, Umunyamabanga Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa bya EAC Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko nta mpamvu u Rwanda rutakohereza ingabo muri ubwo butumwa.

Yagize ati: “U Rwanda nk’umunyamuryango wa EAC nta kuntu rutatanga ingabo, ngira ngo umutekano twese uratureba, ari u Rwanda, ari ibindi bihugu bihana imbibi na RDC. Rero ngira ngo vuba aha ngaha izi ngabo zizafata akazi ko kurinda umutekano muri aka Karere.Twizera ko umutekano uzasubira ku murongo, ni uko bimeze.”