Print

Kicukiro: Ya mihanda inyuranamo ifite n’unyura mu kirere iri kuzura [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2022 Yasuwe: 3245

Imihanda yo muri Kicukiro Centre irimo inyuranamo n’unyura mu kirere yatangiye kuba nyabagendwa.

Amafoto yatangajwe n’Akarere ka Kicukiro agaragaza abanyamaguru n’abagenda mu binyabiziga batangiye kuryoherwa n’ibudasa bw’uwo muhanda wari utegerezanyijwe amatsiko.

Uyu muhanda wabagamo umuvundo w’ibinyabiziga utaratunganywa kuri ubu watangiye korohera abawunyuramo by’umwihariko muri ibi bihe u Rwanda rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM2022).

Aka gace ka Kicukiro Centre kinubirwaga na benshi mu masaha y’umugoroba kubera akajagari k’ibinyabiziga kahabaga byatumye ubuyobozi bw’akarere bubireba bukora imihanda yihariye cyane izaca aka kajagari burundu.