Print

Perezida Kagame yasabye ikintu gikomeye umuryango wa Commonwealth

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2022 Yasuwe: 4264

Perezida Kagame yitabiriye ibiganiro byagarutse ku ngingo zirimo icyakorwa kugira ngo amahirwe ari mu muryango wa Commonwealth agere ku bihugu binyamuryango mu buryo bungana.

Kuri uyu wa Kabiri,Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba Commonwealth ko uyu muryango ugomba gukorana,abanyamuryango bagasangira amahirwe ku buryo bungana.

Perezida Kagame yavuze ko abanyamuryango ba Commonwealth bafite byinshi bahuriyeho uhereye ku rurimi ariko batandukanye mu bijyanye n’ubukungu,n’ibindi

Yagize ati "Hari ibyo navuga bimeze neza ariko dukwiriye gutuma biba byiza kurushaho.Dufite ibintu byinshi duhuriyeho. Tugomba gukomeza kumenya neza ko iyo tuvuze Commonwealth, mu byukuri tuba dushaka gusobanura ko ari Commonwealth - ntabwo ari ukuba rusange ku bihugu bike muri 54.

Tugomba kumenya neza niba n’abari ku rwego rwo hasi, ibihugu bito bikiri mu nzira y’amajyambere, byumva ko bitasigaye inyuma.Tuzamure bose.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byose biri muri Commonwealth bigomba gukomeza gukorana buri wese akagira uruhare mu bikorwa."

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ku isi buri wese aba afite icyo atandukaniyeho n’undi yaba mu myumvire ndetse n’icyerekezo ariko buri gihugu cyifuza ahazaza heza hahuriweho na bose.

Ati "Tugomba gukorana kuri ejo hazaza kandi tukabigeraho byanze bikunze. Nizeye ntashidikanya ko isi ifite itandukaniro ryinshi yaba imyumvire y’umuntu ku giti cye n’icyerekezo cya buri gihugu ariko buri wese atekereza ku hazaza heza hahuriweho."