Caleb avuga ko yishimira kuba mu buzima bwe haragarutse urukundo nyuma y’uko muri 2018 yapfushije uwari umugore we Mucyo Sabine bari bamaranye amezi arindwi gusa babanye.
Ni urupfu rwashegeshe benshi by’umwihariko Caleb wari ubuze umugore kandi bari bamaranye igihe gito byatumye anandika igitabo yise’‘A hundred days in Marriage’ [iminsi ijana y’urushako].
Ni igitabo gikubiyemo ubuzima bw’urukundo rwe na Nyakwigendera Sabine wahoze ari umugore we.
Nyuma y’igihe Caleb yongeye gusezerana n’umugore mushya avuga ko ari ibyishimo ibyishimo kuri we kuba yongeye kwakira urukundo mu buzima bwe.
Yagize ati “Ndanezerewe ko mu buzima bwanjye haje abantu benshi beza b’ingenzi ariko kandi haje n’urukundo rw’ahazaza hanjye.”
Umuhango w’ubukwe bwabo wabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi aho cyayobowe n’umushumba wo mu itorero rya Bethesda Holly Church wasezeranyije Uwagaba Caleb n’umugore we.