Print

Sadio Mane ahemba abatuye aho yavukiye badakoze nyuma yo kububakira ibikorwaremezo bihambaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2022 Yasuwe: 4436

Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool yahinduye umudugudu avukamo wa Bambali ku buryo bugaragara ndetse uretse amashuri n’ibitaro yubatse,ubu asigaye agenera bamwe amafaranga yo kubabeshaho.

Agace ka Bambali Sadio Mane avukamo gaherereye mu majyepfo ya Senegal,igihugu kiri mu burengerazuba bwa Afurika.

Uyu mukinyi w’imyaka 30,ugiye kwerekeza muri Bayern Munich muri iyi mpeshyi aguzwe miliyoni 35 z’amapawundi avuye muri Liverpool, yagarutse mu gihugu cye muri uku kwezi kwitabira umukino wa gicuti ari kumwe na El Hadji Diouf na Papiss Cisse. .

Mane yakomeje kugirana umubano ukomeye na Bambali n’abaturage 2000 bahatuye.

Mu minsi ishize,Mane yatanze amafaranga menshi kugira ngo afashe kuzamura imibereho y’abatuye Bambali, harimo n’amafaranga 500.000 by’amapawundi yubakishije ibitaro bishya.

Mbere y’ibyo bitaro,yari yatanze amafaranga 200.000 by’amapawundi kugira ngo hubakwe ishuri ryisumbuye, bivugwa ko Mane yubatse sitasiyo ya lisansi hamwe n’iposita kugirango bifashe abaturage.

Urubuga rwa Twitter @AfricaFactsZone rwashyize hanze ibintu byose uyu mukinnyi wa Liverpool yakoreye Bambali avukamo,birimo

Yubatse ibitaro bya 455.000 y’ama pound n’ishuri rya 250.000 muri Bambaly.

Aha buri muryango amayero 70 buri kwezi.

Yabahaye interineti ya 4G.

Yubatse sitasiyo ya lisansi n’iposita.

Muri Mata 2018, yatanze amafaranga arenga 200.000 by’amapawundi kugira ngo ab’igihe kizaza i Bambali babone ishuri ryisumbuye ribaha amahirwe yo gutera imbere mu buzima.

Ubwo Telegraph yamuganirizaga ibijyanye no kubaka iri shuri ku rubyiruko, yasabye kuva muri icyo kiganiro, yongeraho ati: "Ibi simbikora kugira ngo niyamamaze."

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Ghana,Nsemwoha, Mane yavuze ku byifuzo bye mu buzima.

Ati"Kuki nashaka Ferraris icumi, amasaha 20 ya diyama, cyangwa indege ebyiri? Ibyo bintu bizamarira iki hano ku isi?".

"Narashonje, kandi nagombaga gukora cyane mu kibuga, narokotse mu bihe bikomeye, nkina umupira w’amaguru ntambaye inkweto, ntabwo nize ndetse n’ibindi byinshi, ariko uyu munsi hamwe nibyo ninjiza mbikesha umupira w’amaguru, nshobora gufasha abantu banjye.

"Nubatse amashuri, stade, dutanga imyenda, inkweto, ibiryo ku bantu bafite ubukene bukabije. Byongeye kandi, buri kwezi ntanga amayero 70 ku bantu bose bo mu karere gakennye cyane ka Senegal kandi bigira uruhare mu bukungu bw’imiryango yabo.

"Sinkeneye gutunga imodoka nziza, amazu meza,gukora ingendo ndetse n’indege. Nahisemo ko abantu banjye babona bike mubyo ubuzima bwampaye."