Print

Ngina Kenyatta umukobwa wa Perezida Kenyatta yasabwe, anakobwa n’umugabo babyaranye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 21 June 2022 Yasuwe: 3792

Ibirori by’ubukwe bw’aba bombi byabaye mu buryo bw’ibanga cyane ko no mu busanzwe Ngina Kenyatta adakunze gushyira ubuzima bwe ku karubanda.

Iby’ubukwe bwabo byamenyekanye ubwo Denis Itumbi wahoze akora mu biro by’umukuri w’Igihugu cya Kenya yifurizaga kuzagira urugo rw’umugisha Ngina Kenyatta.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati"Ngina Kenyatta, Nkurase amashimwe kubw’imihango y’ubukwe bw’umuco wasohoje".

Akomeza agira ati" Imana inoze inzira z’ubuzima bwawe bushya iyuzuze imigisha kandi ikomeze imfundo y’urukundo izanabubakire".

Alex Mwai wasabye akanakwa Ngina Kenyatta avuka kuri Mwai Sam umuherwe ukomeye mu Gihugu cya Kenya.

Alex Mwai afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye mu bwongereza kugeza ubu akorana n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi muri Kenya.

Aba bombi bakoze imihango y’ubukwe ny’uma yuko bari barabyaranye umwana wabo w’imfura.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake barimo inshuti za hafi ndetse n’imiryango icyakora amakuru avuga ko Perezeda Kenyatta n’umugore we nabo bari bitabiriye ibirori by’umwana wabo.