Print

#CHOGM2022: Igikomangoma Charles n’umufasha we bageze mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2022 Yasuwe: 1591

Igikomangoma cya Wales, Charles n’umugore we Camilla bageze i Kigali mu nama ya Commonwealth,mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.

Prince Charles, Igikomangoma m’Ubwami bw’u Bwongereza,yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM,ahagarariye,Umwamikazi Elizabeth II.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Commonwealth ku wa Mbere, tariki ya 14 Werurwe 2022,nibwo Igikomangoma Charles n’umugore we, Camilla [Duchess of Cornwall] byatangajwe ko bazitabira inama ya CHOGM I Kigali.

Igikomangoma Charles gikunze guhagararira Umwamikazi Elisabeth II mu bikorwa bitandukanye by’Umuryango wa Commonwealth, birimo ingendo, ibikorwa bya gisirikare, ibyo gufasha n’ibindi.

Igikomangoma Charles n’Umugore we Camilla kandi ni bo bitabiriye imikino ya Commonwealth yabereye i New Delhi mu 2010, iyabereye i Glasgow muri Ecosse mu 2014 ndetse n’iyabereye muri Australia mu 2018.

Ni we kandi wahagarariye Umwamikazi Elisabeth II muri CHOGM eshanu zose ziheruka zirimo iyabereye Edinburgh mu 1997, iyabereye muri Uganda mu 2007, iyo muri Sri Lanka mu 2013, iyabereye muri Malta mu 2015 n’iheruka kubera mu Bwongereza mu 2018.

Muri CHOGM yo mu 2018, ni bwo byatangajwe n’Abakuru b’Ibihugu byo muri Commonwealth ko Igikomangoma Charles ari we ukwiriye gusimbura Umwamikazi ku buyobozi bw’uyu muryango.

Kuva mu 1969, Igikomangoma Charles amaze kugirira uruzinduko mu bihugu 46 byo muri Commonwealth, ndetse henshi yabaga aherekejwe n’umugore we. Ni mu gihe Umwamikazi Elisabeth II we amaze gusura ibihugu 24.

CHOGM yagombaga kuba yarabaye mu 2020, iza gusubikwa inshuro ebyiri kubera imiterere y’icyorezo cya Covid-19.

Commonwealth ni umuryango uhuriyemo ibihugu 54 bikoresha ururimi rw’Icyongereza bituwe n’abaturage bose hamwe bagera kuri miliyari 2.6. Benshi muri abo baturage ni urubyiruko kuko rusaga 60 %.