Print

Hashyizweho ibihano bikarishye ku mufana uzasambanira muri Qatar mu gikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2022 Yasuwe: 1087

Leta ya Qatar yafashe umwanzuro ko nta mukinnyi cyangwa umufana uzaba wemerewe gutera akabariro n’uwo batashyingiranwe byemewe n’amategeko mu gikombe cy’isi.

Imibonano mpuzabitsina ku batarashyingiranwe ntiyemewe muri Qatar mu gihe cy’igikombe cy’isi cya 2022,uzabikora bizamuviramo igifungo cy’imyaka irindwi.

Ni ku nshuro ya mbere Igikombe cy’Isi kigiye kubera muri iki gihugu, bivuze ko hari itandukaniro ry’umuco abafana benshi bazagorwa no kubahiriza.

Komite y’ikirenga ya Qatar mu itangazo ryayo yavuze ko "Qatar ari igihugu gifite amahame kigenderaho kandi ko abantu bagaragarizanya urukundo mu bundi buryo atari ugukora imibonano mpuzabitsina".

Ikinyamakuru Daily Star kiratangaza ko hari impungenge zifitwe n’abashinzwe umutekano mu Bwongereza ko bishoboka ko abafana b’Abongereza bashobora kuzahabwa ibihano bikaze kubera gukora ibintu batatekereje kabiri.

Amakuru aturuka mu gipolisi yatangarije Daily Star ati: "Imibonano mpuzabitsina ntabwo yemewe, keretse abazaza nk’itsinda ry’umugabo n’umugore."

"Nta gushidikanya ko nta busambanyi mu ijoro buzaba muri iri rushanwa. Nta birori rwose bizabaho.

"Umuntu wese akwiriye kubyirinda, keretse niba ashaka kujya muri gereza.

"Muri rusange, mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka birabujijwe guhuza ibitsina. Abafana bakwiriye kwitegura."