Print

Biravugwa: Rayon Sports irashaka abakinnyi 4 ba Kiyovu Sports nyuma yo gutwara Haringingo Francis

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2022 Yasuwe: 1585

Amakuru ari kuvugwa cyane ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda nuko umutoza Haringingo Francis yifuza abakinnyi 4 b’ikipe ya Kiyovu sports ngo binjire muri Rayon Sports.

Haringingo wabuze gato ngo aheshe Kiyovu Sports igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka isaga 30 ishize,yamaze kwerekeza muri Rayon Sports aho inshingano yibanze yahawe ari ugutwara igikombe cya shampiyona.

Izo nshingano zirajyana nuko agiye kugurirwa abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru cyane biganjemo ab’amazina akanganye mu Rwanda.

Abakinnyi akeneye barimo abo bakoranaga muri Kiyovu Sports b’amazina akomeye ndetse bamufashije gutsinda makipe yose akomeye mu mwaka w’imikino ushize.

Abakinnyi Haringingo yifuza:

Emmanuel Okwi
Abedi Bigirimana
Nshimilimana Ismael Pichu
Serumogo Ally.

Muri aba bakinnyi 4 ba Kiyovu Sports bifuzwa na Rayon Sports,ugoye ni Bigirimana Abedi kubera ko yifuzwa na benshi barimo amakipe yo hanze y’u Rwanda.

Amakuru aravuga ko Emmanuel Okwi yavuganye na Rayon Sports ariko ntibahita bumvikana ku mushahara yifuza mu gihe Serumogo we nta gihindutse aratangazwa vuba nk’umukinnyi wa Rayon Sports.

Amakuru aravuga ko Rayon Sports igomba kurekura abandi bakinnyi 4 biyongera kuri 5 yarekuye mu minsi ishize.

Haringingo yatandukanye na Kiyovu Sports nyuma yo kuyifasha gusoza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu 2021/2022, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 65, inyuma ya APR FC yagize amanota 66.