Print

Amagana y’abantu yatikiriye mu mutingito wibasiye intara ya Paktika

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 22 June 2022 Yasuwe: 446

Umutingito w’isi ukaze wishe abantu batari munsi ya 250 unakomeretse abandi benshi muri Afghanistan.

Amafoto arimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bakomeretse bari ku tugare tw’abarwayi, hamwe n’inzu zasenyutse, mu ntara ya Paktika mu burasirazuba bw’igihugu.

Umutegetsi waho yabwiye BBC ko umubare w’abapfuye barenga 250 ushobora kuza kwiyongera, kandi ko abandi bantu 150 bakomeretse.

Uyu mutingito w’isi wageze ku ntera ya kilometero hafi 44 uhereye ku mujyi wa Khost wo mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Uyu mutingito w’isi, wabaye mu masaha yo mu rucyerera ubwo abantu benshi bari bakiryamye - wari uri ku gipimo cya 6.1, nkuko bivugwa n’ikigo cy’Amerika gikurikirana iby’imitingito cya US Geological Survey.