Print

Dore amagambo umukobwa akwiye kwirinda kubwira umusore bakundana

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 22 June 2022 Yasuwe: 843

Dore amwe mu magambo buri mukobwa akwiye kwirinda kubwira umusore bakundana

1.Umukunzi wanjye wa kera

Si byiza ko umuhungu mukundana ukunda kumubwira ibijyanye n’umuhungu mwakundanye mbere ye,umurata cyangwa umugereranya n’uwo muri kumwe kuko nta muhungu numwe ubikunda.

Ibi kandi bishobora no gutuma mutandukana kuko bishobora gutuma atekereza ko ugikunda umukunzi wawe wa mbere cyangwa se we ukaba umufata nkaho adahari.

2.Inshuti zanjye ntizigukunda

Si byiza ko ubwira umuhungu mukundana ko inshuti zawe zitamwiyumvamo kuko bishobora kumurakaza cyane ndetse ukaba ubibye urwango hagati ye na bagenzi bawe.iyo amenye ko batamukunda kandi akabona wowe mukomeza kugirana imishyikirano n’ubucuti bugakomeza,ahita ashaka uko abagucaho maze wabyanga mugashwana bikaba byavamo no gutandukana ari wowe ubiteye kuko wamubwiye uko bagenzi bawe batamwishimira.

3.Ntuzi gukunda

Iyo umuhungu mukundana atakunyura mu bijyanye n’urukundo rwanyu si byiza ko umubwira ko atazi gukunda cyangwa ngo umwereke ko urukundo rwanyu rubishye.Ahubwo wowe uba ugomba gufata iya mbere ukamuha urugero maze na we akaboneraho kumenya icyo gukora bitewe nibyo ukunda kandi ukeneye ko azajya agukorera.

4.Nta gikundiro ufite

Akenshi iyo ukundana n’umuhungu uko yaba asa kose ntabwo uba ugomba kumubwira ko nta gikundiro kimugaragaraho nubwo yaba ari mubi.Ahubwo urabyihorera bikakugumamo wenyine kuko byabatandukanya kandi wowe hari ibiba byaratumye umukunda,kuko nawe abikubwiye byakubabaza cyangwa se nundi uwo ari we wese wabibwira ashobora kubabara.