Print

Indege yarimo abantu basaga 130 yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2022 Yasuwe: 3835

Indege yari itwaye abagenzi barenga 100 yakoze impanuka ku wa mbere ku kibuga cy’indege cya Miami nyuma y’uko ibikoresho amapine yayo yanze kumanuka.

Indege yagonze inyubako nto n’umunara w’itumanaho mu gihe yagendeshaga inda yayo kuko amapine yanze kumanuka bituma ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Abantu batatu bahise bajyanwa mu bitaro nyuma y’iyi mpanuka. Iyi ndege yari itwaye abagenzi 126 hamwe n’abakozi bayo 11.

Ubuyobozi bukuru bw’indege bwavuze koamapine y’iyi ndege yanze gufunguka ubwo yari igiye guparika biba ngombwa ko igendesha inda.

Iyi n’imwe mu ndege za Kompanyi ya Red Air, indege yageze bwa mbere muri Dominican Republicmu mwaka ushize.

Paola Garcia yabwiye CBS Miami ati: ’Natekerezaga ko ngiye gupfa.’ Iruhande rwanjye hari umusaza narimo muhobera. Byari biteye ubwoba. ’

’Twajyaga impande zose kandi amadirishya yose yasaga nk’ayamenetse hanyuma ibintu byose biza kuba byiza.Abantu batangiye kwiruka cyane nanjye ndasimbuka ntangira kwiruka kuko hari umuriro n’ibindi byose. ’

Amashusho yafashwe kuri iyi ndege yerekanaga izuru ryayo ryamenaguritsse ndetse n’umwotsi w’umukara wari uherekejwe n’umuriro ugurumana byari ku ibaba ryayo inyuma.

Abagenzi bagaragaye basohoka biruka cyane bahunga akaga aho bavuza induru ari nako bafashwa gusohoka bamwe.

Umugenzi witwa Balo Delgado yavuze ko ubwoba bwe bwasimbuwe vuba no guhumurizwa nyuma yo kubona abakozi bashinzwe kuzimya umuiro bari mu kazi.

Yabwiye CBS Miami ati:’Ubwoba n’ubwoba.Byari ibintu biteye ubwoba, mu byukuri, ariko nkuko nabivuze nahise numva mfite umutekano."Byabaye nk’umunota umwe hanyuma mpita mbona abapolisi benshi bari ku madirishya bakora akazi kabo. ’

Abakozi 5 bashinzwe kuzimya umuriro bahise bagera aho byabereye, bazimya ibaba ryashyaga bakoresheje kizimyamoto.

Iyi ndege ya RED Air,yageze Miami ivuye muri Dominican Republic.

Indege yahageze ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 38 z’umugoroba. WPLG yatangaje ko abashinzwe kuzimya umuriro bahageze saa kumi n’imwe n’iminota 39 z’umugoroba.

Umuvugizi w’ikibuga cy’indege cya Miami yavuze ko ingendo z’indege zahise zihagarikwa kubera iyi mpanuka.