Print

APR FC yaburiye andi makipe yo mu Rwanda ku isoko ry’abakinnyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2022 Yasuwe: 1914

Ubuyobozi bwa APR F.C bwaburiye andi makipe bahanganye muri shampiyona y’u Rwanda kutibwa bayibeshya ko hari abakinnyi bo mu yandi makipe bifuzwa na APR F.C kuko ngo ubu ifite abakinnyi bahagije kuri buri mwanya.

Nkuko iyi kipe yabinyujije ku rubuga rwayo, hamaze iminsi havugwa amakuru APR F.C yita ibihuha avuga ko yifuza umukinnyi Serumogo usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports.

Iti "Ibi byose bivugwa ni ibihuha kuko APR F.C kuri buri mwanya uhereye mu izamu kugeza ku bataka, ifiteho nibura abakinnyi babiri, n’ubwo muri 30 basabwa igifitemo imyanya 04, ariko ntabwo byasaba ko hagira umukinnyi usohoka kugira ngo hagire uwinjira kuko abakinnyi bose barimo bafite ubushobozi kandi baracyakenewe."

Ubuyobozi bwa APR F.C bukaba bwavuze ko buboneyeho gusaba abifuza kugira amakuru bamenya y’ ukuri y’ ikipe, ko bajya bagana Ubuyobozi cyangwa urwego rushinzwe itangazamakuru muri APR F.C aho biri ngombwa, bagahabwa amakuru nyayo atari ibihuha.

APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka nubwo itigaragaje cyane nkuko byari byagenze mu myaka 2 yari yabanje.


Comments

boy 23 June 2022

Irakomeje usibye ba rutahizamu