Saleema niwe mpunzi yambere yo mu bwoko bw’aba Turkmen yabaye umuganga
Muganga Saleema Rehman yavuze ko abakobwa benshi bo mu bantu akomokamoibyo yagezeho byababereye urugero.
Iyo abana baje mu ivuriro rye bavuga ko bashaka kumurikiza maze nabo bakaba abaganga.
Saleema akomoka muri Afghanistani kandi yavukiye mu nkambi y’impunzi muri Pakisitani.
Byaramugoye kugirango yige kandi abone akazi. Yakoranye umuhate maze abona umwanya umwe rukumbi wagenewe impunzi mu ishuri rikuru ry’ubuvuzi maze aba umuganga wa mbere uva mu mpunzi zo mu bwoko bw’aba Turkmen.
Yegukanye kandi igihembo cya UNHCR (Nansen Refugee award) ku mugabane wa Aziya cyo mu mwaka wa 2021.