Print

Afghanistan:Imbaga y’abarenga 1000 bahitanywe n’umutingito ukomeye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 22 June 2022 Yasuwe: 305

Nkuko ikinyamakuru BBC cyaganiriye na Leta y’aba Taliban kibitangaza kivuga ko umubare umaze kumenyekana w’abantu bahitanywe n’uwo mutingito bagera ku 1000.

Nkuko amafoto agaragara agaragaza inkangu ndetse n’inzu zasenyutse zigwa ku bantu mu Ntara ya Paktika iri mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu.

Hibatullah Akhundzada, Umuyobozi w’umu-Taliban avuga ko inzu amagana zasenyutse ndetse bikaba bishobora kongera imibare y’abahitanywe n’umutingito.

Ukuriye itumanaho mu Ntara ya Paktika witwa Mohammad Amin Hazifi, yabwiye BBC ko abantu 1000 babaruwe mu bapfuye, abandi 1,500 bakomeretse.

Itsinda ry’abatabazi rikomeje gushakisha ababa bakiri bazima cyangwa abapfuye bagwiriwe n’ibinonko by’inzu zasenyutse.

Ni umutingito wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu 22 Kamena 2022 aho wibasiye cyane mu birometero 44km uvuye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Umujyi wa Khost mu Ntara ya Paktika.

Amakuru atangwa n’ibiro ntaramakuru bya Afghanistan Bakhtar News Agency avuga ko uyu mutingito wasenye amazu atari make ndetse n’inkomere zirenga 600.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Afghanistan, Bilal Karimi mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Mu ijoro ryacyeye umutingito wibasiye uturere tune tw’Intara ya Paktika, wishe abantu abandi amagana bakomeretse ndetse wasenye n’amazu atari make.”

Nyuma y’uko uyu mutingito ubaye ubutabazi bw’ibanze bugizwe n’imiti n’ibiribwa bwahise bwoherezwa muri iyi ntara kugirango barengere aba baturage, imibare y’abahasize ubuzima n’abakomereka ishobora kwiyongera kuko hakiri abagishakishwa.

Amakuru atangwa n’ikigo cya European Mediterranean Seismological Centre avuga ko uyu mutingito wanageze mu bindi bice bya Pakistan n’Ubuhinde ndetse n’umurwa mukuru Kabul wa Afaghanistan nubwo ho nta mibare y’’abagizweho ingaruka n’uyu mutingito.