Print

Clarisse Karasira arishimira imyaka 25 yujuje Imana yaramuhaye izina ry’icyubahiro

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 22 June 2022 Yasuwe: 928

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Clarisse Karasira mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yashimiye imana ymwongeye umwaka wo kubaho mu buzima bwe nyuma yo kumuhindurira izina ikamuha izina ry’icyubahiro ryo kwitwa ’Mama’.

Ni ubutumwa yashyizeho yifashishije ifoto ateruye umwana we w’imfura aherutse kwibaruka maze ashyiraho ubutumwa bugira buti" Iyi sabukuru ntisanzwe, isanze Imana inyongereye izina ry’icyubahiro MAMA KWANDA
Umunsi ku munsi mu buzima bwanjye mbona umugisha urenze ibyo nibwira. Kuri uyu munsi ndashima Nyagasani, ababyeyi banjye, umuryango wanjye mwiza namwe nshuti z’umumaro.

View this post on Instagram

A post shared by Clarisse Karasira (@karasiraclarisse)

Clarisse Karasira yizihije isabukuru y’imyaka 25 nyuma y’umunsi umwe we n’umugabo we wakoze umuhango wo kwita umwana wabo izina ibizwi nko kurya ubunyano.

Ni igikorwa bakoze mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho baboneraho no gushimira abakunzi babo babahaye amazinababoneraho no gutangaza ayo bise umwuzukuruu w’Imana n’Igihugu.