Print

Abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bandikiye Perezida Tshisekedi ko badashaka ingabo za EAC

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 22 June 2022 Yasuwe: 3627

Bamwe mu baturage bo mu burasirazuba bwa Congo bamaganye icyemezo cyohereza umutwe w’ingabo uhuriweho wo mu karere ka EAC ku butaka bwa DRC kugarura amahoro .

Kuri uyu wambere nibwo muri Kenya mu murwa mukuru Nairobi hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere ka EAC beza kohereza ingabo zihuriweho mu burasirazuba bwa Congo gusubiza ibintu ku murongo.

Icyakora ngo bamwe mubagize uyu mutwe w’ingabo amateka agaragaza ko nubusanzwe bari mu burasirazuba bwa kongo nubusanzwe.

Rero ngo ikigiye gukorwa ahubwo ni ukwiyongerera imbaraga bitandukanye n’ibivugwa ko baje kubungabunga amahoro mu karere ka Congo y’uburasirazuba .

Aba baturage baharanira impinduka citizens’ movement Lucha (Fight for Change) , bandikiye ibaruwa ifunguye President Felix Tshisekedi bavuga ko bamaganye cyane umwanzuro wa EAC kandi ko abawufashe bahita bisubira byihuse.

Ihuriro Lucha ryashinzwe mu myaka 10 ishize mu mugi wa Goma uri mu burasirazuba bushyira amajyaruguru ya kivu ku mupaka w’u Rwanda na Uganda
Mu ibaruba aba baturage banditse, bavuze ko ibihugu bitatu bigize igisirikare cy’ibihugu 7 bihora mu burasirazuba bwa kongo bihungabanya umutekano. Batunze urutoki u Rwanda, Uganda n’Uburundi .

Ibi bihugu ngo byagiye muri kongo mu buryo butandukanye nko gutera inkunga FARDC cyangwa kurwanya imitwe ibarizwa muri iki gice igamije kurwanya ubutegetsi bwabo.