Print

Udukingirizo n’udukoresho two kwipima Sida ni bimwe mu bikoresho byashyizwe imbere ku Gisimenti

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 22 June 2022 Yasuwe: 1133

Ku bataramira ku Gisiminti hashyizwe utuzu dutangirwamo ibyo bikoresho ndetse buri kazu kaba karimo umwe mu bakozi ba AHF Rwanda wakira ababagana akabaganiriza ku myororokere y’ubuzima ndetse n’uburyo ibyo bikoresho bikoreshwa.

Umwe muri abo bakozi wagiranye ikiganiro n’Igihe avuga ko barimo kwishimira cyane umubare w’ababagana avuga ko ari ikimenyetso kiza kigaragaza ko imyumvire y’urubyiruko imaze guhinduka.

“Kimwe mu bintu twe turi kwishimira ni umubare munini w’urubyiruko rutugana rurimo urwifuza kwiga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse ukabona ko batagitewe isoni no guhabwa ibikoresho byo kurinda ubuzima bwabo.”

Yakomeje avuga ko bahisemo gutera ihema ku Gisimenti kuko babonaga ko hagiye gukoranira urubyiruko ruzaba rwitabiriye ibitaramo biri kuhabera.