Print

#CHOGM2022: Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yageze mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2022 Yasuwe: 749

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson ageze i Kigali, aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri Commonwealth (#CHOGM2022).

Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson w’Ubwongereza yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane,inyuma ya Ministiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau,Perezida wa Nigeria,Namibia na Ghana.

Abayobozi bakuru b’igihugu na za guverinema batandukanye batangiye kugera mu Rwanda guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabili nibwo igikomangoma Charles w’Ubwongereza yageze mu Rwanda aherekejwe n’umugore we Camilla.

Boris Johnson agiye kwitabira iyi nama nyuma y’iminsi yibasiwe n’abatavugarumwe na Leta ye ku cyemezo cyo gushaka kohereza abimukira mu Rwanda. Indege yagomba kuzana aba mbere mu Rwanda yahagaritswe n’icyemezo cy’urukiko rw’Ubulayi rushinjwe uburenganzira bwa muntu.

Abadashyigikiye icyo cyemezo barimo, abahagarariye imiryango yita ku mpunzi bashinja u Rwanda kutita ku burenganzira bwa muntu.U Rwanda rwo ruhahakana ibyo birego.

Hage Geingob, Perezida wa Namibia na we yaraye ageze mu Rwanda aho yitabiriye inama ya CHOGM2022.

Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo yageze mu Rwanda, aho yitabiriye inama ya CHOGM2022. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’ubukungu Francis Gatare.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari ku masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu,yageze mu Rwanda aho yitabiriye inama ya CHOGM2022. Yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja.