Print

Urukundo ruragurumana kwa Harmonize na Kajala baherutse gusubirana(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 June 2022 Yasuwe: 1224

Aba bombi hashize igihe gito basubiranye nyuma yuko Harmonize yari amaze igihe asaba imbabazi Kajala yifuza ko basubirana ndetse akanagaragaza ko yiteguye gukora buri kimwe kugira ngo basubirane.

Nyuma y’uko basubiranye urukundo rwabo ruragaragara nk’urwabantu bakimenyana ndetse aribwo bwa mbere batangiye gukundana kubera udushya ndetse n’amafoto basangiza ababakurikira.

Amakuru avuga ko gutandukana kw’aba bombi byatewe n’uko Harmonize yari yaratangiye kureshya umukobwa wa Kajala akabaa n’umukunzi wa Rayvanny abinyujije mu butumwa yamwohererezaga.

Urukundo rwabo ubwo rwasaga n’uruhagaze Harmonize yongeye gutangaza undi mukobwa w’umunya Austraria witwa Briana umaze igihe mu Rwanda ariko bivugwa ko aba bombi batandukanye kubwo kunanirwa kumvikana Igihugu baturamo kuko bombi bavuga ko buri wese akunda igihugu cye kuburyo atifuza kukivamo.

View this post on Instagram

A post shared by G.ONTIME (@_gontime)