Print

Uwabaye umuyobozi muri Polisi ya Uganda yahaye igisubizo gitangaje umunyamakuru waho watatse Kigali

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 June 2022 Yasuwe: 4603

Uyu munyamakuru uzwiho gukora inkuru zicukumbuye ni umwe mu bitabiriye inama ya CHOGM. Mu kugaragaza uko yabonye u Rwanda n’uburyo yarwishimiye yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agira ati"Sindabona Kaveera [agafuka], sindabona icupa rya pulasitike rireremba muri iyi minsi ine, ubwiherero rusange hano ntabwo bufungwa (kandi ni n’ubuntu), sindabona abasabiriza ku mihanda, sindumva umunuko mu minsi ine.”

Asan Kasingye wabaye Umuyobozi Wungirije wa Polisi (AIGP) muri Uganda, yahise aha igisubizi uyu munyamakuru wagaragaje ibyiza by’umujyi wa Kigali.

Mu butumwa bugira buti “Guma aho. Ni byo byiza ku bw’ubuzima bwawe.”

Abandi nabo mu bakoresha urubuga rwa Twitter bagiye bashyiraho butumwa butandukanye bamwe bakamwibutsa umubare w’abaturage batuye mu Rwanda n’abatuye Uganda ndetse bakanamubwira ko akwiye guhitamo ahamubera heza.