Print

Abakinnyi ba Chelsea babwiye umutoza wabo umukinnyi bifuza ko agura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2022 Yasuwe: 1776

Abakinnyi b’ikipe ya Chelsea barimo n’abakuru basabye umutoza wa Thomas Tuchel ko yagura rutahizamu Richarlison wa Everton agasimbura Romelu Lukaku

Chelsea ihanganye naTottenham mu gushaka uyu munya Brazil uzagurwa miliyoni 50 z’amapawundi kugira ngo aze gusimbura Romelu Lukaku wamaze gutizwa muri Inter Milan.

Umutoza wa Chelsea, Thomas Tuchel, arashaka kongerera imbaraga abakinnyi b’imbere kuko adafite Lukaku.

Richarlison, Raheem Sterling na Ousmane Dembele bose baravugwa cyane ko bashobora kuvamo uwerekeza ku kibuga cya Stamford Bridge kandi bose bafatwa nk’inyongera ikomeye kuri Chelsea.

Ariko uyu munya Brazil, Richarlison niwe wifuzwa n’abakinnyi ba Chelsea ngo aze kubafasha guhangana n’amakipe yiyubatse cyane nka Liverpool na Manchester City.

Richarlison, ufite imyaka 25, yasobanuriye neza umutoza wa Everton, Frank Lampard ko ashaka kwigendera nubwo asigaje imyaka ibiri mu masezerano.

Yatsinze ibitego 11 muri iyi kipe yarwaniraga kutamanuka muri shampiyona ishize ariko ashobora kwisanga muri Chelsea.

Umwongereza w’Umuhanga,Raheem Sterling ni undi mukinnyi wifuzwa na Chelsea ya Thomas Tuchel mu gihe atekereza ku hazaza he muri Manchester City cyane ko asigaranye umwaka ngo amasezerano ye arangire.

Ubu Tuchel yizeye ko azagurirwa abakinnyi bakomeye cyane ku isoko cyane ko Lukaku yamaze kurekurwa.

Chelsea kandi yatakaje ba myugariro 2 barimo Rudiger na Christensen ubu iri gushaka myugariro ubasimbura aho havugwa Jules Kounde wa Sevilla.