Ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru cyavuze ko uyu muraperi yarasiwe muri New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe Za America mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 22 Kamena 2022, ariko kugeza ubu akaba arimo kwitabwaho n’abaganga cyane ko yamaze no kubagwa.
Iraswa rya Lil Tjay w’imyaka 21 ryaturutse ku rugomo rwibasiye abaraperi barimo Drakeo, Young Dolph,na Pop Smoke wari inshuti magara akaba n’umufatanyabikorwa wa Lil Tjay wishwe mu mwaka wa 2020.
Ni ibintu byagoye Lil Tjay kubyakira kuko nyuma y’urupfu rw’inshuti ye Pop yahimbye indirimbo’Forever Pop’ mu rwego rwo kumuhereza icyubahiro ndetse izajya inifashishwa mu kumwibuka.
Ikinyamakuru NorthJersey.com cyavuze ko ubushinjacyaha bw’intara ya Bergen bwashyize ahagaragara itangazo rivuga ko hari abana babiri barasiwe mu isoko ry’ubucuruzi icyakora bavuga ko iryo raswa bitaragara ko ryakozwe mu buryo butemewe.