Print

Perezida Museveni yaje mu Rwanda mu ndege ya Gisirikare nyuma y’imyaka 5 atahagera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2022 Yasuwe: 2742

Muri iki gitondo, Perezida Museveni yagaragaje ifoto yinjira mu ndege ya Gisirikare, avuga ati ‘Ngiye mu Rwanda kwitabira Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth,CHOGM2022.”

Perezida Yoweri Kaguta Museveni,ntiyinjiranye iyi ndege mu Rwanda ahubwo yageze ku mupaka wa Gatuna ava mu modoka asuhuza abawutuye,mbere y’uko aza i Kigali mu nama ya CHOGM.

Imyaka itanu yari ishize Perezida Museveni atagera mu Rwanda kubera umwuka mubi wari hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Museveni yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.

Museveni yaherukaga i Kigali mu myaka itanu ishize kubera ko umubano wari mubi hagati y’ubutegetsi bwa Kampala na Kigali, ariko ubu wongeye kuzahuka.

Perezida Kagame nawe yaherukaga muri Uganda yitabiriye isabukuru y’imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka.

Amashusho yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Perezida Museveni icyo gihe,yagaragaje Perezida Kagame agera ku biro by’umukuru w’igihugu cya Uganda, akakirwa na Perezida Museveni n’abarimo umufasha we Janet Museveni.

Hakurikiyeho ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi, bisoza Perezida Kagame asinya mu gitabo cy’abashyitsi mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Uganda.

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano mu Karere, amahoro n’ubufatanye.

Perezida Museveni yanditse kuri Twitter icyo gihe ko ahaye ikaze Perezida Kagame muri Uganda wahaherukaga tariki 25 Werurwe 2018 ubwo yaganiraga na Perezida Museveni ku bibazo by’umubano mubi wari umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.