Print

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza mu biro bye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2022 Yasuwe: 940

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ubwongereza Boris Johnson, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya CHOGM,iri kubera mu Rwanda.

Aba bayobozi bombi baganirye ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’amasezerano ajyanye no kwakira abimukira n’ubufatanye mu by’ubukungu.

Minisitiri Boris Johnson yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho yitabiriye iyi nama ya CHOGM iri kubera mu Rwanda.

Boris Johnson yaje muri iyi nama nyuma y’iminsi yibasirwa n’abatavugarumwe na Leta ye ku cyemezo cyo gushaka kohereza abimukira mu Rwanda.

Indege yagomba kuzana aba mbere mu Rwanda yahagaritswe n’icyemezo cy’urukiko rw’Ubulayi rushinjwe uburenganzira bwa muntu.

Abadashyigikiye icyo cyemezo barimo, abahagarariye imiryango yita ku mpunzi bashinja u Rwanda kutita ku burenganzira bwa muntu.U Rwanda rwo ruhakana ibyo birego.

Uretse Minisitiri Johnson, abandi bakuru b’ibihugu na za guverunoma bigize Commonwealth bagera kuri 35 bategerejwe i Kigali abandi bahageze.
Abamaze kuhagera harimo;

Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria
Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana
Perezida Hage Geingob wa Namibia
Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leonne
Minisitiri w’intebe wa Canada, Justin Trudeau
Visi perezida Philip Mpango wa Tanzania
Minisitiri w’intebe wa Mozambique, Adriano Maleiane
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson
Minisitiri w’intebe wa Cameroun, Joseph Ngute
Minisitiri w’intebe wa Tonga, Siaosi Sovaleni
Minisitiri w’intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne
Minisitiri w’intebe wa Lesotho, Moeketsi Majoro
Minisitiri w’intebe wa Jamaica, Andrew Holness
Minisitiri w’intebe wa Bahamas, Philip Davis
Hamwe n’igikomangoma Charles cy’Ubwongereza