Print

Umukinnyi wo koga yatabawe n’umutoza we ubwo yari atangiye kurohama muri shampiyona y’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2022 Yasuwe: 2728

Ku wa Kane, Umunyamerikakazi ukina umukino wo koga byabaye ngombwa ko atabarwa n’umutoza we nyuma yo gucika intege ari mu marushanwa ya shampiyona y’isi bigatuma atangira kurohama mu mazi.

Anita Alvarez yataye ubwenge nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma mu koga ibizwi nka artistic solo free muri shampiyona y’isi iri kubera Budapest muri Hungary.

Yatangiye kurohama nyuma yo gutangira irushanwa, bituma umutoza we - Andrea Fuentes wegukanye imidari inshuro 4 mu mikino Olempike - kwibira mu mazi aramutabara.

Ni ku nshuro ya kabiri Alvarez arohamye ari mu irushanwa.

Ibintu nkibi byabaye nanone mu majonjora ya olempike yabereye i Barcelona umwaka ushize aho Fuetes yongeye gutabara.

Nyuma y’ibyabaye, Fuentes yagize ati: "Anita ameze neza."

Abaganga basuzumye ibice byose kandi byose ni bizima: umuvuduko w’umutima, oxygene urugero rw’isukari, umuvuduko w’amaraso, byose ni byiza.

Rimwe na rimwe twibagirwa ko ibi bibaho mu yindi mikino isaba kwihangana cyane nka marato, gusiganwa ku magare na cross country.

Twese twabonye amashusho aho abakinnyi bamwe bananiwe kugera ku murongo wa nyuma abandi bakabafasha kugerayo.

Siporo yacu ntaho itandukaniye n’izindi, gusa muri pisine, turahatiriza kandi rimwe na rimwe tubigeraho

"Anita ameze neza n’abaganga na bo bavuze ko ameze neza.