Print

RIB yataye muri yombi umukozi wa FERWAFA n’Umusifuzi ibakekaho ruswa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2022 Yasuwe: 1484

Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira B.Thierry yatangaje ko uru rwego rwafunze uwari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Felix Nzeyimana n’umusifuzi Javan Tuyisenge bamaze gutabwa muri yombi, bafungiye kuri station ya Rwezamenyo.

Batawe muri yombi nyuma yo kwakira ikirego cya FERWAFA kuri ruswa yabavuzweho mu gushaka kurenganya ikipe ya Rwamagana City.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye INYARWANDA ko Nzeyimana na Tuyisenge bafunzwe ‘nyuma yo kwakira ikirego cya FERWAFA kuri ruswa yabavuzweho mu marushanwa y’umupira w’amaguru. Dr Thierry yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo ruswa,guhindura no guhimba inyandiko.

Nzeyimana Felix wari umukozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yahagaritswe burundu muri izi nshingano mu cyumweru gishize,azira ibyaha bikomeye birimo guhimba inyandiko ndetse no kwizeza umuntu ibihembo mu gihe yamufasha akazi karimo amanyanga.

Ibi bigaragara mu ibaruwa ndende ubuyobizi bwa FERWAFA bwandikiye Felix, buboneraho no kumuhagarika burundu.

FERWAFA ivuga ko Nzeyimana Felix yategetse umusifuzi Tuyisenge Javan guhindura raporo yari yaratanze, amusaba gukora indi ngo yongeremo ko Mbanza Joshua wa Rwamagana City yahawe ikarita y’umuhondo,amwizeza ko nibicamo azamureba akamuha akantu.

Ibi Felix yakoze byatumye ikirego cya As Muhanga yari yaratanzeko uriya mukinnyi Mbanza yakinnye afite amakarita 3 y’umuhondo bitemewe kigira ishingiro,birangira Rwamagana ihanwe nubwo yaje kujurira igatsinda.