Print

RDC yiyemeje gufatira ingamba zisumbuye u Rwanda ishinja gufasha M23

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2022 Yasuwe: 3879

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yavuze ko iki Gihugu kiteguye gufatira u Rwanda ingamba zikarishye zirimo no kwirukana Ambasaderi warwo,Vincent Karega, igihe rutahagarika gukorana n’umutwe wa M23.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Appels sur l’actualité’ cyatambuse kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa [RFI] kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022,Bwana Muyaya yavuze ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibi bikorwa by’umutekano mucye uri muri Congo.

Muri iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye zireba politiki ya RDC,Patrick Muyaya yavuze ko ibibazo by’umutekano mucye biri guterwa n’umutwe wa M23.

Yavuze ko Guverinoma y’Igihugu itazuyaza kuvuga ko mu gihe u Rwanda rutagaragaza ubushake bwo guhagarika ibi rushinjwa, izafata izindi ngamba zirenze izo yafashe zishobora no kugera ku kwirukana Ambasaderi warwo muri iki Gihugu.

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, iherutse guhagarika amasezerano yose yari isanzwe ifitanye n’u Rwanda,inahagarika ingendo za Sosiyeye y’Indege y’u Rwanda [RwandAir] zerecyezaga muri icyo gihugu.

Icyemezo cyo guhagarika amasezerano yose cyasabwe n’inama yihariye y’umutekano yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

U Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma ko rudatera inkunga umutwe wa M23 ndetse rusaba RDC kutarushyira mu bibazo byayo.


Comments

Bime 24 June 2022

Et si M23 ,etait pas present, les 99 autres groupes armes resteront actifs. Pourtant ces groupes tuent la population civile mais le M23 cible les militaires. Vous les congolais aimez vos prohains comme vous vous aimez.