Print

Lionel Sentore ahinyuje amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umugore we Bijoux mu ibanga

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 23 June 2022 Yasuwe: 2416

Iby’uko Bijoux na Lionel baba baratandukanye byatangiye kuvugwa nyuma y’uko aba bombi basibye amafoto y’ubukwe bwabo ku mbugankoranyambaga bakoresha ndetse nandi.

Lionel yagaragaje ko ibyavugwa byose ari ibihuha kandi ko akiri kumwe n’umugore we.

Uyu mhanzi ubarizwa mu itsinda ry’ingangare yavuze ko umugore we ahora muri gahunda ze zose z’umunsi nubwo baba bari mu bihugu bitandukanye ariko kuvugana cyane kuri bo babifata nk’inshingano.

Mu Kiganiro na Chita yamubajije igihe baba bitegura kwakira umwana cyane ko abantu benshi bavugaga ko yamutwaye atwite Lionel mu gusubiza yahakanye ayo makuru maze agira ati" Ibyo nibyo abantu bavuga kandi ntanibyo kubitangazaho mfite ariko nibiba muzabimenya kuko umwana n’umugisha kandi natwe turamutegereje.

Umunyamakuru yakomeje kumubaza uko umugore we amerewe cyane ko baba batari kumwe ati" Madamu wange ameze neza cyane ari mu Gihugu cyacu cyiza kandi kimufashe neza".

Abajijwe ikintu akumbura ku mugore we cyane yavuze ko buri kimwe ku mugore we agikumbura agiye guhitamo byaba ari ugutoratoranya ariko na none avuga ko hari nibyo atavugira kuri Camera.

Urebye ibikubiye mu kiganiro bihinyuza amakuru yose yaba yaratekerejwe ko aba baratandukanye.