Print

Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar yageze mu Rwanda mu nama ya #CHOGM2022

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2022 Yasuwe: 979

Umuyobozi w’Ikirenga "Emir" wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani yageze mu Rwanda aho yaje mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth,#CHOGM2022.Ku kibuga cy’indege yakiriwe na Dr.Vincent Biruta,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Inama ya CHOGM ikomeje kubera mu Rwanda iri kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu ndetse n’abaminisitiri yitezweho kuganira ku ngingo nyinshi zirimo imikoranire y’ibi bihugu 54 n’ibindi.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye.Ibi bishimangirwa n’ingendo z’abakuru b’ibihugu byombi, aho Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha mu bihe bitandukanye, ndetse Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we akaba yaragiye asura u Rwanda.

Mu 2019, mu muhango wo gutanga ibihembo byiswe International Anti-corruption Excellence Awards byitiriwe umuyobozi w’ikirenga w’igihugu cya Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani byabereye mu Rwanda, byitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ubwe wari wasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 3.

Muri uwo muhango, Perezida Kagame yashimiye Emir wa Qatar ku bw’imiyoborere ye ireba kure yibarutse ibi bihembo, amugaragaza nk’inshuti n’umuvandimwe w’ingirakamaro.

Ubukungu bwa Qatar bushingiye k’umutungo kamere wiganjemo gaz na peteroli iki gihugu cyakoresheje neza ndetse kugeza ubu umuturage w’iki gihugu yinjiza amafaranga menshi ku giti cye, kuko buri mu nya Qatar abarirwa asaga ibihumbi 62 by’amadorali buri mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo Qatar ikize, ntiyigeze yicara kuko ifatwa nka kimwe mu bihugu bifite ishoramari rikomeye mu mahanga, dore ko ikigega cyayo gishinzwe ishoramari, Qatar Investment Authority gifite umutungo ubarirwa muri miliyari 300 z’amadorali.
Muri Mata 2019,Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yasesekaye i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi itatu yakirwa na Perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

U Rwanda na Qatar bafitanye amasezerano ku bijyanye na serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere no kurengera ishoramari bihuriweho n’ay’imikoranire mu by’Ubukungu, Ubucuruzi na Tekiniki.

Amasezerano yasinywe arimo ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.