Print

Avugwa muri FIFA: U Rwanda ruzakira inama izatorerwamo Perezida/FIFA yongeye umubare w’abakinnyi bagize amakipe azitabira Igikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2022 Yasuwe: 1241

Amatora ya Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku isi, FIFA, ya 2023 azabera mu nama y’inteko rusange ya 73 ya FIFA,nkuko byemejwe n’inama ya FIFA yo ku ya 30 Werurwe 2022.

Inyi ama y’Inteko rusange ya 73 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) byemejwe ko izabera i Kigali tariki ya 16/3/2023.

Muri iyi nama yo mu 2023 niho hazatorerwa Perezida wa FIFA uzayiyobora mu myaka 4 izakurikiraho nubwo amahirwe menshi ashobora kuba Gianni Infantino uyiyobora ubu.

Iyi nama iri mu ziba zikomeye kuko ihuriza hamwe ibikomerezwa mu mupira w’amaguru hirya no hino ku isi.

Mu Ukwakira 2018, Umujyi wa Kigali wari wakiriye inama ya komite nyobozi ya FIFA.

Ku rundi ruhande kandi,FIFA yongereye abakinnyi bagize ikipe zizitabira igikombe cy’Isi bava kuri 23 baba 26.

Ibi bizatangirana n’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kizabera muri Qatar guhera kuwa 21 Ugushyingo 2022 kuri stade ya Al Thumama Stadium.

Bemerewe gukina umukino mu makipe kugera kuya 13/11/2022.

Urutonde rw’agateganyo rwavuye ku bakinnyi 35 rugera kuri 55.Abasimbura 15, abatoza guteranyaho abaganga 11 nibo bemewe kuri bench.