Print

Murangwa Eugène wakiniye Rayon Sports agiye kurushinga na Madamu Soraya wabaye Minisitiri wa MINICOM

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2022 Yasuwe: 11217

Umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y’igihugu (BNR), Hon. Hakuziyaremye Munyana Soraya wanabaye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda agiye kurushinga na Murangwa Eric Eugène wabaye umunyezamu wa Rayon Sports n’Amavubi.

Ubukwe bw’aba bombi buzaba kuya 14 Kanama 2022.

Murangwa Eugène wamenyekanye muri Rayon Sports ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akanayirokoka kubera ko yakiniraga iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda,agiye kurushinga n’uyu munyapolitiki.

Murangwa Eric Eugène yari azwiho kurinda buri gihe yambaye ingofero y’urubaraza.

Murangwa yakiniye ikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 11 ari umuzamu, kuva mu 1986 kugeza mu 1997 mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi ari naho aba muri iki gihe akora ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri siporo.

Ahagana muri 2010 nibwo Murangwa yashinze Ishyirahamwe yise mu rurimi rw’Icyongereza (Football for Hope Peace and Unity – FHPU). FHPU rifite ibikorwa mu Rwanda ndetse no mu Bwongereza.Muri 2018,Murangwa yanahawe umudali w’icyubahiro n’umwamikazi w’Ubwongereza,Elisabeth wa II kubera ibikorwa bye bya siporo.

Uyu mudari, Murangwa yawuhawe ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 15 Werurwe 2018, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Umwakazi izwi nka ’Buckingham Palace’; wayobowe na HRH Prince Charles uzwi ku izina ry’Ubwami rya Prince of Wales.

Ku rundi ruhande,Soraya Hakuziyaremye ni umunyarwandakazi w’umucuruzi,umunyamwuga mu bijyanye n’imicungire y’imari akaba n’umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu nama y’abaminisitiri, ku ya 18 Ukwakira 2018.

Kuwa 15 Werurwe 202 nibwo Madamu Soraya yasimbuwe na Habyarimana Béata muri MINICOM.Hakuziyaremye yaburaga igihe gito ngo yuzuze imyaka itatu ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.Soraya Hakuziyaremye ubu ni Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.






Murangwa wakinaga yambaye ingofero agiye kurushinga na Madamu Soraya