Ibi bitangiye kuvugwa nyuma y’uko uyu muhanzikazi asibye amafoto yose ari kumwe na Diamond ku imbugankoranyambaga akoresha.
Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko bashyize hanze indirimbo ’mtasubili’ bakoranye ndetse n’amafoto yagiye acicikana ku mbugankoranyambaga bari kumwe gusa kugeza ubu muri bo nta numwe wigeze agira icyo abitangazaho.
Nubwo bamwe bavuga ko icyo cyaba ikimenyetso kigaragaza ko umubano w’aba bombi udahagaze neza abandi baravuga ko ari ukugirango babashe kwamamaza indirimbo @officialzuchu yakoranye na @adekunlegold bitegura gushyira hanze mu minsi ya vuba.