Print

Cristiano Ronaldo yahinduye umuvuno!!!Arashaka kujya mu yindi kipe y’igihangange

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2022 Yasuwe: 2738

Ikinyamakuru AS gikorera mu mujyi wa Madrid muri Espagne kiravuga ko Ronaldo ashaka kuva muri Manchester United akerekeza muri Bayern Munich ishaka kumusimbuza Lewandowski.

Uyu mukinnyi ushaka guhunga Europa League ngo akomeze kwandika uduhigo muri UEFA Champions League,birashoboka ko yakwerekeza muri Bayern Munich nubwo isanzwe izwiho kutarekura amafaranga menshi.

Amakuru aturuka muri Portugal avuga ko Cristiano Ronaldo atekereza gusohoka muri Manchester United muri iyi mpeshyi kubera kudashyira imbaraga mu kugura abakinnyi bashya.

Uyu mukinnyi ukina imbere yagarutse muri Old Trafford mu mpeshyi ishize hashize imyaka isaga 13 ayivuyemo akerekeza muri Real Madrid ku giciro gihambaye,ariko kugaruka kwe kwabaye agahinda aho kuba ibirori.

Ronaldo yatsinze ibitego 24 mu mikino 38 mu marushanwa yose yakinnye ariko iyi kipe yarangije ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona mu gihe benshi bamunenze ko atagifite imbaraga zo gusatira zihagije.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Portugal w’imyaka 37, asigaje umwaka umwe mu masezerano ye muri United kandi yemeye gukorana n’umutoza mushya Erik ten Hag wasimbuye umutoza w’agateganyo Ralf Rangnick muri Mata.

Bombi barashimanye ndetse bemera gukorana ariko Ronaldo usanzwe uzwiho guhatana no gukunda ibikombe ntibyamworohera gukina Europa League kandi hari Champions League ndetse Bayern iri kumushaka.

Nyuma yo kubura Darwin Nunez winjiye muri Liverpool, umukinnyi wo hagati wa Barcelona, ​​Frenkie de Jong na Antony ukinira Ajax, nibo United ihanze amaso muri iyi mpeshyi.

Uyu rutahizamu wahoze ari umukinnyi wa Sporting Lisbon na Juventus ngo yahaye iyi kipe ntarengwa arababwira ati "Muzamure umukino wanyu cyangwa ngende’.

Bivugwa ko Ronaldo yamenyesheje abamuri hafi ko ashaka kwigendera kubera ko United nta mbaraga iri gushyira mu kugura abakinnyi bashya.