Print

Perezida Kenyata yageze mu Rwanda mu nama ya #CHOGM2022

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 June 2022 Yasuwe: 843

Iyi nama igiye kuba nyuma y’ayandi mahuriro yayibanjirije arimo n’inama y’ihuriro rya mbere ari ryo ry’urubyiruko rugize uyu muryango ari nayo yabimburiye andi mahuriro yabaye.

Yakurikiwe n’ihuriro ry’abagore ryanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland n’abandi batandukanye bahagarariye imiryango mpuzamahanga n’ibihugu byabo.

Mu zindi nama z’amahuriro zabaye harimo iy’iry’Ubucuruzi ry’abagize Commonwealth ryatangijwe kuwa Kabiri tariki 21 Kamena 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ndetse n’ihuriro rigamije kwiga ku iterambere ry’abaturage ryabereye muri M Hotel.

Biteganyijwe ko ayo mahuriro yose yabaye agomba gufata imyanzuro itandukanye bikagezwa ku nama y’Abakuru b’Ibihugu iratangira kuri uyu wa 25 Kamena 2022.

Perezida Uhuru Kenyata nawe ni umwe mu bakuru b’Ibihugu baje kwitabira iyi nama cyane ko ari nayo nama ya nyuma agiye kwitabira kuko manda ye iri k’umusozo.

Perezida Kenyatta witabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda.